ISANO Y’UBUZIMA N’IMYAKA MU KINYARWANDA
Mperutse ahantu mu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twese abari bahateraniye twari urubyiruko. Umwe mubafashe ijambo atubaza ikibazo adusobanurira ikintu nakunze cyane.
Yaratubajije ati “mwaba muzi impamvu dukoresha buje/itabaza ryaka mu bihe byo kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi? Mwaba se muzi impamvu tuvuga ngo umuntu amaze imyaka iyi n’iyi?”
Yahise adusobanurira ko buriya ijambo “imyaka” rikomoka ku nshinga “kwaka” kwakundi ku muriro. Iyo umuriro watse ahari umwijima haza umucyo. Iyo umwana avutse, iyo ubuzima butangiye, umucyo uba uje. Niyo mpamvu tubara igihe umuntu amaze mu “myaka”.
Iyo umuntu akubajije ngo ufite imyaka ingahe, aba akubajije ngo umaze igihe kingana iki waka/umurika/ubonesha/ucanye. Niyo mpamvu uzumva bavuga ngo kwa runaka barapfuye bose harazimye (mbese ntabuzima bukomoka kuri uwo muntu bukirimo kwaka muri iyi si, bivuze ngo barazimye).
Buri uko tuvuze ngo “ubuzima” biba bitwibutsa ngo hari igihe tuzapfa, kwaka hano mu isi bikarangira, niyo mpamvu bavuga ngo ubuzima (buraka ariko bukazazima)
Nkunda ukuntu hari ibintu byinshi imbonezabitekerezo(philosphy) y’abanyarwanda igenda ihuza na Bibiliya (n’abayahudi birumvikana), si byose ariko ni byinshi.
Ahantu nize amashuri yisumbuye bari bafite ikirango cy’ikigo kivuga ngo “Let your light shine” bisobanurwa ngo “reka umucyo wawe urabagirane”. Ni amagambo yavuzwe n’umuyahudi w’umuhanga cyane witwa Yesu Kristo ukomoka Inazareti muri Isirayeli. Yabwiye abamwemeraga ngo “Muri umucyo w’isi. Ntabakongeza itabaza (ubuzima) ngo baritwikirize intonga, Reka umucyo wanyu ubonekere abantu”1 Pawulo yungamo ati “mwe kugira umugayo cyangwa ngo mube indyarya, mwe kugira inenge hagati y’abiki gihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekamo/mwakiramo nk’amatabaza mu isi.2
Abayahudi kimwe n’abanyarwanda bizera ko uri itabaza nanjye ndi itabaza, kubaho kwacu ni urumuri rumurikira abandi, ngaho rero GENDA WAKE KANDI WAKE CYANE.
NGO UWIBA AHETSE ABA YIGISHA UWO MU MUGONGO?
Yesu yaravuze ngo “Itabaza ry’umubiri (ubuzima) ni ijisho” Ijisho nirireba neza, ubuzima bwawe buzaba bufite umucyo, niriba ribi, uzaba wuzuye umwijima kandi uwo mwijima uzaba ari mwinshi.”3
Abanyarwanda ni abahanga cyane bafite imvugo yenda gusa n’iyi igira iti “iyo umubyeyi yiba kandi ahetse umwana aba yigishije uri mu mugongo. Ni ukuvuga ngo “ibyo tubona nibyo duhinduka byo”. Ibyo ukora ni umucyo wabakureberaho. nonese ibyo ukora cyangwa uko ubayeho bitanga umucyo mu buzima bw’abandi cyangwa bitanga umwijima?
UMWANZURO
Kuko Abakristo bizera ko ataribo bariho (si bo baka, si urumuri rwabo rubonesha) ahubwo ari Kristo uriho muri bo (ahubwo urumuri rwa Kristo rubarimo nirwo rubonesha), Yesaya yahishuriwe kuzaza kwa Yesu abwira umuntu uzamwizera ngo “Byuka urabigirane (Kanguka ugende wake kandi cyane) kuko umucyo wawe uje kandi ubwiza bw’Imana bukaba bukurasiye (Ubwiza bw’Imana cyangwa ukurabagirana kw’Imana ni Kristo)4. Pawulo yongeraho ngo “wowe usinziriye we, kanguka, uzuke (reka kuzima) Kritso abone uko akumurikira, ntukabeho nkutagira ubwenge ahubwo ubeho nk’umunyabwenge, nuko rero cunguza uburyo umwete kuko iminsi ari mibi, ”5None nanjye ndungamo ngo “Genda ubeho, genda wake, kandi wake cyane.”
Natangiye mbabwira inkuru yaho nari nagiye kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Munyemere nsoze mbwira umuntu wese wacitse ku icumu ndetse n’ababakomaho bose nti “NIMUBEHO, NI MWAKE KANDI CYANE KUKO UMUCYO WANYU TURAWUKENEYE. IMANA YABASIGARIJE NGO MUBEHO, MURAKABAHO RERO.”
Uramutse wifuza kunkurikira ku mbuga nkoranyambaga kanda izi link: Follow me on Twitter , Follow me on Instagram , Follow me on Facebook.
Matayo 5:14-16 (Interuro zavuguruwe/rephrased)
Abafilipi 2:15 (Interur zavuguruwe)
Matayo 6:22-23 (interuro zavuguruwe)
Yesaya 60:1 (interuro zavuguruwe)
Abefeso 5:14. (interuro zavuguruwe)