Mperutse ahantu mu mwiherero umwe warimo abayobozi batandukanye, umwe mubagombaga gutanga Ijambo atubwira inkuru yangumyemo kandi ituma ntagnira kujya nigenzura neza.
BAKAME N’IGIKERI
Yatubwiye uko Bakame yashatse guteka igikeri ngo ikirye, ikajya iteka amazi y’amara gushya ikajugunyamo igikeri, kitaranageramo kikaba kirasimbutse, Bakame igihe izajya gushyiriraho umupfundikizo, igikeri kakaba cyavuyemo nk’ejo.
Bakame y’igira inama noneho yo gufata cya gikeri ikagishyira mu nkono, igashyiramo amazi akonje, igapfundikira ikarumanya neza neza igipfundikizo n’inkono. Irangije ifata ya nkono irimo igikeri n’amazi kandi ipfundikiye neza, ishyira ku mashyiga itangira gucanira. Inkono igenda ishyuha buhoro buhoro kugeza ubwo amazi ari atangira gushyusha cyane, igikeri gishatse kuvamo gisanga harafuze neza, kirinda gipfiramo.
ICYO NIGIYE MURI IYO NKURU.
Ibintu byinshi bitwangiriza ubuzima ntwabwo bizira icyarimwe uko byakabaye n’ububi bwabyo bwose, ahubwo ibyifuza kutwangiza akenshi biza bibebera buhoro buhoro tukazisanga twararundutse tutazi uko byagenze.
Ububata bwinshi (addictions) abantu bagira ntibatangirira hejuru hashobora kubangiriza ubuzima, batangira “ni ruto ni ruto” cg buhoro buhoro, bakazikanga batakibashije kwigobotora izo ngoyi.
Abenshi barwara indwara zishingiye ku kurya/kunywa isukari nyinshi ntibarira/ntibanywera rimwe isukari iribungirize ubuzima, baba baragiye bayirya gake gake. Ubwo nkoresheje urugero rw’isukari ariko nawe wiyongereho ibindi nko kuba Imbata ya ibiyobyabwenge, imbugankoranyambaga, amashusho y’urukozasoni, ubusambanyi n’ibindi.
Uwabishobora rero yakwirinda kugira na rimwe akingurira umuryango ikibi niyo cyaba atari kinini cyane mu mizo ya mbere. Bibiliya yo ivuga ngo “ntimuhe satani urwaho”1
mbese ntimugahe ikibi umwanya niyo waba muto ute, biher aho wamwanya muto wahaye ikibi ukagenda waguka. Mbese ubutaha mbere yo kuvuga Ijambo ribi ntuzavuge ngo ni ubwanyuma kandi ndabikora rimwe gusa sinzongera….aho uba wishuka.
Imwe muri Filimi nakunze cyane yitwa “24 hours”, umukinnyi wimena muriyo avuga amagambo nakunze akomeye cyane abwira umusirikare mugenzi we.Ngenekerereje mu Kiyarwanda aravuga ngo
“Warahiye indahiro uvuga ko uzabungabunga amategeko. Iyo urenze uwo murongo, bitangira ari intambwe gusa uteye uwurenga, ntumenya igihe watangiriye kwiruka amasigamana werekeza aharindimuka ugamije gusa guhisha/gusobanura impamvu wateye ya ntwambwe ya mbere”2
Hari ibyago bitugiwirira. Hari n’ibyago twiteza ariko ntitumenye igihe twatangiye kubigiriramo uruhare kuko byagiye biza buhoro buhoro. UKO RERO NI NAKO DUKWIYE GUKOSORA IBINTU NO KWITOZA IMICO MYIZA N’INGESO NZIZA. Bibiliya iravuga ngo “Erega ntawe ukwiye guhinyura imirimo y’ibanze y’umushinga”3 Mbese ngo ntitugahinyure amatangira mato.
Abanyarwanda bo baca imigani itandukanye nkaho bavuga ngo “buhoro buhoro ni rwo rugendo” cyangwa ngo “buhoro buhoro bwageje umuhovu ku iriba”. Buhoro buhoro uzajya aheza cyangwa buhoro buhoro ujye ahabi.
Buhoro buhoro tugenda twiyangiriza ubuzimanyamara kandi buhoro buhoro dushobora kubaganisha mu nzira nziza.
Ushobora kunkurikira kuri X (former twitter) kuri @vitalmuvunyi7 cyangwa kuri Instagram @vitalmuvunyi7
Abefeso 4:27. (Bibiliya Yera)
24 Hours, Season 7 (Day 7), 8:00-9:00PM, Jack Bouer talking to agent Renee Walker
Zekariya 4:10 (Bibiliya Ijambory’Imana)